Barack Hussein Obama yatorewe kuyobora Amerika kuva mu mwaka wa 2008, ubu asigaje iminsi itageze ku icumi ngo mu nzu yera (White house) kuko azavaho ku wa 20 Mutarama 2017, nyuma y’uko arangije manda ebyiri zemerewe umukuru w’Amerika mu itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Mu gihe cy’imwaka 10 Obama amaze ku butegetsi yakoze ibintu bitandukanye byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru ryo ku isi gusa hari n’ibyagiye bifatwa nko gutsindwa k’uyu mugabo ku buryo bimwe muri ibyo bikorwa bizafatwa nk’intege nke yaba yaragize
- ku wa 08 Kamena 2014 byari ibyishimo hagati ya Perezida Nkurunziza w’Uburundi na Hussein Obama w’amerika gusa ntibyakuyeho ko Obama nyuma yaje gusaba Nkurunziza guhagarika kwica Abaturage
Ku wa 13 Ugushyingo 2015 ubwo Nkurunziza, imbonerakure, igipolisi n’igisirikari by’Uburundi byari birimbanyije kwica abanyagihugu, Obama yagize ati “Ubwicanyi mu Burundi buri gufata indi ntera, twese tuzi aho bishobora kugeza igihugu, uyu munsi mushobora guhitamo indi nzira, uyu munsi ndakubwira nk’incuti yawe n’umuvandimwe ko uyu munsi ari umwanya w’ubutegetsi bw’Uburundi wo guhagarika intambara bakagarura amahoro, mushake uko mwakunga abanyagihugu.
2. Yashyize iherezo ku ntambara ya Iraq Obama yitaga” Intambara y’Uburagi” “Dumb war”
Intambara ya Iraq yahuzaga ingabo z’Amerika n’igihugu cya Iraq kuva kikiyoborwa n’umunyagitugu Sadam Hussein waje kwica n’Amerika ariko abamushyigikiye bakomeza kurwana n’Amerika, ku wa 11 Ukuboza 2011 nibwo ingabo z’Amerika zanyuma zashinguye ibirindiro muri Iraq
Obama ati :” Iby’Amerika na Iraq bizahinduka umubano usanzwe wo hagati y’ibihugu, ubuhahirane busanzwe n’ubwubahane.”
Gusoza iyi ntambara byateye Obama kwiyumvamo ubushobozi buhambaye kuko iyi ari nayo turufu yakoresheje mu kwiyamamariza manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2012, ku wa 22 Kamena 2012 ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Hampshire yagize ati “Twashyize iherezo ku ntambara ya Iraq, icyo si igikorwa cy’ingenzi?â€
Mu mwaka wa 2009, Â Obama yahawe igihembo cya Nobel Peace Priz guhabwa abantu baharaniye amahoro buri mwaka.
Kugeza ubu muri Iraq habarirwa abasirikari b’Amerika 3,050 gusa basigaye mu buryo bwo gufasha Iraq mu rwego rwa gisirikari, muri abo 2,250 baracyari mu ngabo za Iraq naho abandi bagera 200 bo bakora nk’Abayobozi b’igisirikare mu gihe abandi barenga 450 bo bakora akazi ko gutoza abasirikare ba Iraq.
Iyi ntambara yanasorejwe rimwe n’iyo muri Afghanistan yo yasojwe mu kwa gatandatu 2011.
3. Obama yishe ikihebe Osama bin laden cyari cyarazengereje Amerika ku bitero
Ku wa 02 Gicurasi 2011 nibwo Obama yakurikiraniye kuri interineti igitero simusiga yari yateguye kigomba kwica Bin Laden, cyabereye Abbottabad, Pakistan aho Laden yari atuye.
Bin Laden wayoboraga umutwe w’intagondwa wa Al Qaeda yanashinze ubwe, uyu mutwe wagiye uhemukira Amerika mu bikorwa byawo by’iterabwoba byahitanaga abanyamerika batagira ingano.
Umusirikari w’Amerika witwa Robert O’Neill niwe wemeye ko akoresheje amasasu yo mu mbunda ye yarashe umutwe wa Bin Laden
Kaddafi wayoboraga igihugu cya Libye guhera mu 1969 yaje kwicwa n’Amerika ku wa 20 Ukwakira 2011 nyuma yo kurwanywa n’inyeshyamba zari zishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange birimo Amerika n’Ubufaransa.
Leta y’Amerika yayoborwaga na Obama yatanze ingabo n’indege za gisirikare byo guhiga Kaddafi nyuma yo kumushinja kwica abaturage b’abasivile b’igihugu cya Libye.
Obama kandi ni umwe mu bakuru b’ibihugu wagaragaje ko uwari perezida w’igihugu cya Misiri Hosni Mubarak akurwaho biza kurangira bikozwe ku wa 01 Gashyantare 2011.
5. Obama asize yunze Leta zunze z’amerika na Cuba
Barack Hussein Obama wabaye perezida wa 44 w’igihugu cy’igihangange ku isi yavutse ku wa 04 Kanama 1961, ni umunyapolitiki wo mu ishyaka rw’Abademokarate, ni we muntu rukumbi wayoboye Amerika atarayivukiyemo ndetse ari n’umwirabura, yize muri Kaminuza ya Colombia ndetse no muri Harvarrd aho yze amategeko nyuma anaba umwe mu bayobozi b’iyi kaminuza ushinzwe ivugururwa ry’amategeko, mbere yo gutorerwa kuyobora Amerika yabaye umucamanza mu mategeko mbonezamubano ndetse anigisha isomo n’ubundi ry’amategeko muri kaminuza ya Chicago guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu 2002.
Azasimburwa na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulika rihora rihanganye n’irye ku wa 20 Mutarama 2017.