in ,

Isomere amagambo Arsene Wenger yabwiye Alexis Sanchez ushaka kuva muri Arsenal akamukoza isoni ku karubanda

Alexis Sanchez witangarije ko azakina mw’ikipe izakina Champions League bituma abafana ba Arsenal bumviramo ko atakigarutse muri iyi kipe nyuma y’aho ibuze umwanya wo kwitabira iryo rushanwa ahubwo ikajya muri Europa League,Arsene Wenger yagize icyo avuga kuri dosiye y’uyu musore mu kiganiro n’abanyamakuru.

Alexis Sanchez atwara FA Cup

Arsene Wenger,umutoza wa Arsenal yatangaje ko batifuza kugurisha uyu musore nubwo yavuze ko ashaka kugenda kubera Champions League gusa yaje kwongeraho amagambo benshi bafashe nk’aho abwiriramo uyu musore aho yagize ati “Ikipe ya Arsenal yakinnye Champions League imyaka 20,harimo 3 Alexis Sanchez yakinnye muri iyi kipe”.Arsene Wenger ariko yaje kwongeraho ko ari akazi k’uyu musore kugira ngo abasubize muri Champions League.

Alexis Sanchez akaba ari hafi yo kwerekeza mw’ikipe ya Paris Saint Germain imaze igihe imwifuza cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Balbine Mutoni yagiye kwibanira n’umukunzi mu nzu imwe mu Butaliyani (video)

Isomere impamvu Jose Mourinho yongeye kwikoma ubuyobozi bwa Manchester United