Mu mukino wa Supercup wahuzaga ikipe ya Real Madrid na FC Barcelone wari witezwe n’abantu benshi nyamara bikaza kurangira ikipe ya Zinedine Zidane ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo,Marco Ascensio ndetse na Gerard Pique witsinze baje gutsinda Barca 3-1 yaje gutsindirwa na Lionel Messi kuri penalty.
Muri uwo mukino ariko haje kuvugwa cyane ikarita itukura yahawe Cristiano Ronaldo nyuma yo guhabwa umuhondo yigwisha ndetse n’undi muhondo akuramo umupira,ndetse na Zidane yaje kubigarukaho mu kiganiro n’abanyamakuru agira ati “Ntago ndi bugaruke ku misufurire gusa twakinnye neza cyane ariko icyambabaje nuko Cristiano Ronaldo yaje guhabwa umutuku byashoboka ko nta penalty yari ihari ariko nta karita y’umutuku yari ihari.Nubwo twari abakinnyi 10 twarwanye kugeza ku munota wa nyuma nubwo twari dufite abakinnyi bakiri abana nka Isco,Ascensio ndetse na Kovacic”