Isimbi Amandine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Amandah Darling yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukobwa wo muri Uganda bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, ahishura ko igitutu cy’umuryango we ndetse n’imyumvire ya benshi mu nshuti ze, biri mu byatumye afata icyemezo cyo gutandukana n’iyi nkumi, bituma azinukwa burundu ibyo gukunda n’abo bahuje igitsina
Ibi Amandah Darling yabigatutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeza ko kugeza ubu bamaze gutandukana ndetse ko yamaze kuzinukwa gukundana n’abakobwa bagenzi be.
Yavuze ko yamaze gutandukana na Amollo ndetse yanatashye mu Rwanda aho yanagize umwanya wo gusaba imbabazi umuryango we wari waramurakariye.
Ati “Ni umuntu waciye mu buzima bwanjye birarangira, ariko sinshaka kubivugaho cyane kuko we si umuntu ukunda kujya mu itangazamakuru cyane. Byari biteye ubwoba ntabwo wabana n’umuntu nta muntu n’umwe ubashyigikiye. Ntabwo muri iyi Si wakwibana n’uwo mubana mwenyine, biri mu bintu byatumye mfata icyemezo cyo kubireka.”