Isi izahora imwibuka: Lionel Messi yanditse amateka atarakorwa n’undi mukinnyi ibyamamare byo muri Amerika bimukoreraho inkomati.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentina Lionel Messi uherutse kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo mu gihugu cya Amerika akomeje kuyandikiramo amateka.
Ikipe ya Inter Miami yari imaze imikino myinshi yumva intsinzi mu matangazo ariko kuva Lionel Messi yayigeramo yatumye abatuye i Miami baseka ubutitsa kubera ko imikino ibiri yose yakinnye yafashije iyi kipe kubona amanota atatu.
Mu mikino ibiri gusa Messi akiniye ikipe ya Inter Miami amaze kugira urahare mu bitego bigera kuri bine byose aho yatsinze ibitego bitatu akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego akaba ari bintu bitarakorwa n’undi mukinnyi w’ikipe ya Inter Miami.
Lionel Messi anakomeje kwishimirwa bikomeye n’ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika kubera ibyishimo akomeje gutanga ku bakunzi b’ikipe ya Inter Miami.
Mu ijoro rya cyeye ubwo Messi yatsindaga ibitego bibiri akanatanga umupira wavuyemo igitego abarimo Dj Khaled, P Diddy na Schwartzman ndetse n’abandi benshi batandukanye barwaniye gusuhuza nimero ya mbere ku Isi muri ruhago.
Amafoto: