Mu murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’umusore wafashwe ari gusambanya inka yari asanzwe aragira.
Uyu musore yabonywe na nyirinka yakoreraga akazi ko kuziragira ubwo yari ari kuyisambanya, nuko nyirinka akibibona yahise ajya gutabaza abaturanyi baraza bihera ijisho ibyo uwo musore yari ari gukora.
Nyuma yo gufatwa yavuze ko ngo uruhu ari impumyi kuko ngo ari rwo rwamwohereje gusambanya iyi nko.
Abaturage bavuze ko uyu musore yemeza ko atari ubwa mbere yari asambanyije iyi nka ndetse ko yayisambanyaga yo na ngenzi yayo.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bakavugako ibi ari amahano, Bakabigereranya n’iminsi ya nyuma y’imperuka.
Uyu ucyekwaho gusambanya inka yahise atoroka, bagasabako yashakishwa hakiri kare bakareba niba nta bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yaba afite.