in

Isi irashaje: umwana w’imyaka 16 arashinjwa gufata ku ngufu umugore wa mukuru we agasambanya abandi bagore 9

Umwana muto w’umuhungu w’imyaka wo muri Nigeria akurikiranweho gufata ku ngufu umugore wa mukuru we yarangiza asambanya abandi bagore icyenda.

Uyu mwana w’ingimbi uzwi ku izina rya Precious, akekwaho gufata ku ngufu umugore wa mukuru we n’abagore icyenda.

Ku wa gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo, nibwo ukekwaho icyaha yagejejwe imbere y’abanyamakuru, bivugwa ko ukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore wa mukuru we yabikoze ubwo yari adahari. Bivugwa ko Precious yinjiye mu cyumba cya mukuru we abona ko umugore yambaye ubusa kandi asinziriye, noneho ahita amusambanya.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Precious yemeye ko yakoze icyo cyaha hanyuma yemera ko yasambanyije ku gahato abandi bakobwa icyenda ahitwa Laosun, umudugudu w’ubuhinzi mu gace ka Ondo West.

Uyu mwana yagize ati: “Muri Laosun, nasambanyije ku gahato abakobwa icyenda. Bamwe muribo bafite imyaka 19 cyangwa 25, nijoro, najyaga mubyumba byabo ngatangira kuryamana nabo. Ntabwo nkoresha imbunda cyangwa ibyuma kugirango mbakangishe. Rimwe na rimwe narafatwaga bakankubita bakandeka. Nagize no gufungwa mbere. Nafashwe kubera kwiba litiro 25 z’amavuta y’imikindo. Nashakaga gukusanya amafaranga yo kuyakoresha ngura terefone. Nageze mu rugo mbona umugore wa mukuru wanjye aryamye yambaye ubusa. Ninjiye mu cyumba ndamusambanya. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: umukobwa yitabye Imana ku munsi yari gukoreraho ubukwe

Dream Boyz mwakunze yongeye gutwika