in

Dream Boyz mwakunze yongeye gutwika

Nyuma y’imyaka itatu itsinda ryitwaga Dream Boyz ryari rigizwe na Platin Nemeye na Mujyanama Claude. ritandukanye ryongeye guhuza imbaraga bahurira ku rubyiniro.

Platin P na TMC bahuriye ku rubyiniro kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo mu gitaramo bakoreye muri Portland Maine muri Leta Zunze Ubumwe za America mu bitaramo bizenguruka America Platin P arimo gukora yise “Platinustour”.

Itsinda rya Dream Boyz ryatandukanye 2019 ubwo TMC yasozaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza agafata umwanzuro wo gukomereza amasomo ye mu mahanga bikarangira Platin P yanzitse agakora indirimbo ze bwite, ibintu na TMC yaje kuyoboka budakeye kabiri.

Iri tsinda rizwi cyane mu muziki nyarwanda mu myaka isaga 10 ryamaze rikorana, ndetse ryakanyujijeho rikundwa n’abatari bake.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isi irashaje: umwana w’imyaka 16 arashinjwa gufata ku ngufu umugore wa mukuru we agasambanya abandi bagore 9

Umukwe n’umugeni batwitse mu bukwe bwabo abantu barahurura(Video)