in ,

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza FA ryiganye FERWAFA yo mu Rwanda

fa-logo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza ryafashe icyemezo kidafite aho gitandukaniye nicyo Ferwafa y’iwacu mu Rwanda iherutse gufata,ibi bikaba byatunguye kandi bitangaza abantu benshi bibaza ese no mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru n’ibi byashoboka?

Nyuma yo kumara iminsi 67 gusa agatoza umukino umwe gusa,akaba atarigeze anatoreza byibuze umukino umwe kuri Stade y’igihugu,nyuma y’amasezerano yasinye y’imyaka itatu mu gutoza ikipe y’abongereza,ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza FA ryafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Sam Allardyce 

Sam Allardyce has left his position as England manager after only 67 days  warumaze iminsi igera kuri 67 gusa ahawe iyi kipe.

Agihabwa iyi kipe yatangaje ko inzozi yarose akiri umwana zo kuzatoza ikipe y’igihugu y’abongereza zibaye impamo,gusa aya mahirwe yahawe yo kwiyerekana kur ruhando mpuzamahanga akaba atarayahaye agaciro na gake bitewe n’amagambo yitangarije ubwe arimo gusenya,gusebya no gutuka ba shebuja.

Allardyce had seen the England position as his dream job, but that  now lays in tatters

Bityo uyu musaza akaba ahambirijwe igitaraganya atari uko adashoboye gutoza hubwo azize ivuzivuzi rye.

Icyi cyemezo kikaba cyagereranijwe nicyo Ferwafa yafatiye umutoza Kanyankore nyuma y’iminsi ine gusa yirukanywe kukazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Written by Eddy

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abahanzikazi nyaRwanda barisha iturufu y’ikimero mu kwigwizaho abafana (amafoto)

Kurenza ingohe Miss Bahati Grace kwa Kavuyo bimugira umubyeyi gito (amafoto)