Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza ryafashe icyemezo kidafite aho gitandukaniye nicyo Ferwafa y’iwacu mu Rwanda iherutse gufata,ibi bikaba byatunguye kandi bitangaza abantu benshi bibaza ese no mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru n’ibi byashoboka?
Nyuma yo kumara iminsi 67 gusa agatoza umukino umwe gusa,akaba atarigeze anatoreza byibuze umukino umwe kuri Stade y’igihugu,nyuma y’amasezerano yasinye y’imyaka itatu mu gutoza ikipe y’abongereza,ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza FA ryafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Sam AllardyceÂ
Agihabwa iyi kipe yatangaje ko inzozi yarose akiri umwana zo kuzatoza ikipe y’igihugu y’abongereza zibaye impamo,gusa aya mahirwe yahawe yo kwiyerekana kur ruhando mpuzamahanga akaba atarayahaye agaciro na gake bitewe n’amagambo yitangarije ubwe arimo gusenya,gusebya no gutuka ba shebuja.
Bityo uyu musaza akaba ahambirijwe igitaraganya atari uko adashoboye gutoza hubwo azize ivuzivuzi rye.
Icyi cyemezo kikaba cyagereranijwe nicyo Ferwafa yafatiye umutoza Kanyankore nyuma y’iminsi ine gusa yirukanywe kukazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.