Kera bavugaga ko urukundo ari impumyi ariko magingo aya, hari abashaka kurugira impumyi ku ngufu kugira ngo bakunde cyangwa se bakundwe.
Muri Ghana ishyano ryagwiriye abahungu nabo ntibabimenya aho abakobwa basigaye batekesha amaraso y’imihango yabo bakayashyira mu biryo bateguriye umusore yabirya ngo ntazigere amwanga na gato kandi ntazigere amuca inyuma.
Ubundi ariya maraso ava ari uko nta kamaro akimaze mu nda y’umugore cyangwa se umukobwa, gusa bo nubwo nta kamaro abafitiye, bavumbuye ko bayakoresha bigarurira abasore.
Abantu b’ingeri zose bakibimenya, babyamaganiye kure bavuga ko ibyo bintu bidakwiye na gato kubera ko ntaho bihuriye n’ukuri.