in

Ishyano ryacitse umurizo! ikipe ya APR FC yibiwe igitego Police FC itaha itukana cyane

Umukino watangiye uryoshye cyane ikipe ya Police FC mu minota ya mbere yaje kubona amahirwe ku mupira wazamukanywe na Savior awuhinduye ntibaza kuwubyaza umusaruro.

Amakipe yombi yakomeje kugenda yatakana mu buryo bukomeye ari nako agenda atera amashoti akomeye cyane ariko abazamu bakomeza kugenda bagumisha mu kibuga amakipe yabo.

Ku munota wa 33 ikipe ya Police FC mu buryo bwose yakomezaga kwataka izamu ryikipe ya APR FC yaje guhita ibona igitego cy’imbagaraga nyinshi cyane gitsinzwe na Mugisha Didier uzwi nka Thaicch, Police ikomeza kuyobora umukino.

Police FC nyuma yo gutsinda igitego yakomeje kwataka cyane ikipe ya APR FC, yaje kubona amahirwe akomeye cyane ku mupira w’umuterekano nyuma y’ikosa ryari rikorewe Nshuti Dominique Savior wagoye cyane APR FC ariko amahirwe ntiyagira icyo avamo.

Mbere y’igice cya mbere ku munota wa 39 ikipe ya Police FC yaje kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savior wagoye cyane ikipe ya APR FC. Iki gitego cyagizwemo uruhare cyane n’umuzamu ndetse n’abamyigariro ba APR FC bituma ihita icishwa bugufi cyane na Police FC.

Ku munota wa 44 ikipe ya APR FC yaje kubona igitego cya mbere nyuma y’amakosa akomeye yabamyugariro ba Police FC, igitego gutsindwa na Ishimwe Fiston igice cya mbere gusozwa Ari ibitego 2-1 bya APR FC.

Igice cya kabiri cyagarutse ikipe zombi zishaka igitego ari nako zigenda Izi kipe zombi zihusha amahirwe yabaga yabazwe cyane ariko ikipe ya Police FC wabonaga ko uyu mukino ishaka kuwutsinda kubera imbaraga nyinshi bakoreshaga.

Ikipe ya APR FC yaje gutsindwa igitego cya 3 gitsinzwe na Iyabivuze Ozeh ku munota wa 39 w’igice cya kabiri ariko umusifuzi Twagirumukiza aza kucyanga kandi cyari igitego kizima kandi kigaragara. Umukino waje kurangira ikipe ya Police FC itsinze ibitego 2-1.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wa Rayon Sports na Rwamagana City nyuma yo guhagarikwa, hamenyekanye igihe uzabera

PNL: APR FC yagwishije amazuru , imibare ku gikombe itangira kuzamo ibihekane