in

Ishuri rya KSP RWANDA ryakoze graduation kunshuro ya mbere

Kuwa 5 tariki 30/01/2026 KSP RWANDA Kubufatanye na Rwanda Tvet Board [RTB] kunkunga ya Skills Development Fund yashyize ku isoko abanyeshuri 24 bize Multimedia Production,bigiye Kayonza Branch muri Kayonza Yego Center na 41 bigiye I Kigali mubyiciro bitandukanye.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n’ubuyobozi bwa Karere Ka Kayonza buhagarariwe Nuhagarariye Djaf BUTUTA Muda, Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko kurwego rwakarere National Youth Councel (NYC) Pacifique RUKUNDO, n’umuhuzabikorwa wa Yego Center NTIRANDEKURA Elie.

Ni ibirori kandi bakiriyemo abahanzi mugisata kimyidagaduro batanze ibiganiro kuri panel bigaruka kugutinyura urubyiruko ku isoko ry’umurimo bagiyemo no kubasangiza ubunararibonye.

Muribo bakiriye Ben RURANGIRWA umwanditsi ndetse akaba umukinnyi wa Film mu Rwanda akaba ndetse n’uhagarariye byagatenyo Ishyirahamwe ry’abahanzi mu Rwanda muri Ministeri Y’urubyiruko n’ubuhanzi(MOYA)

Ben usanzwe akina film nyarwanda.

Na Rachel MURAMIRA wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye ubu ubarizwa mubikorera kumbugankoranyambaga bazwi nka content creation.

Ben Rurangirwa yemereye urubyiruko 10 bafite imishinga myiza kubafasha kuyibyaza musaruro no kuyishyira ku isoko mugisata cya Cinema.

Urubyiruko rwahuguwe Rwashimiye cyane RTB na SDF aho benshi bavuga ko iyo batabona ubufasha gukabya inzozi zabo byari buzagorane kubera amikoro make.

Saleh Uwimana umuyobozi wa KSP RWANDA

Mu ijambo rye, umuyobozi wa KSP RWANDA Saleh UWIMANA yashimiye abanyeshuri bose bize bagasoza amasomo ndetse ashimira Abafatanya bikorwa bose b’ikigo KSP RWANDA byumwihariko ashimira RTB kumikoranire myiza byumwihariko uruhare bagize mugufasha urubyiruko 20 rwabonye buruse yo kwiga bishyurirwa 100% anavuga ko kandi KSP RWANDA yiteguye gukomeza gutanga umusanzu wayo mugutanga ubumenyi butanga imirimo bizakomeza gufasha guhashya ubushomeri murubyiruko binyuze mubuhanzi [Creative Industry].

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Rachel uwase yasabwe aranakwa

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO