in

ISHURI RYA KSP RWANDA ryakoze defance kubanyeshuri basoje amasomo yabo ku nshuro ya 11

Kuwa 23/12/2025 muri KSP RWANDA abahuguwe mu masomo y’igihe gito amezi 3 kugera kumezi 9 bamuritse ibyo bize (Project Presentation) izwi nka defance.

Abagaragaje Project zabo ni abahawe amahugurwa bangana na 50 mubyiciro bya Filmmaking and Video Production,Photography and Graphic Design, Cctv Camera Installation na Multimedia Production.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo, abalimu babo ndetse nk’umuyobozi wabo

Abanyeshuri basoje amasomo yabo muri iryo shuri bavuga ko umuntu akwiye kwita kukintu ashoboye ko nta mpamvu yo gucika intege, ko umunyeshuri wo muri KSP RWANDA agomba kurwana kugeza ageze ku nzozi ze,aho niho bivuze ko umuntu utiga muri iryo shuri yahombye.

Nikuze Joselyne umwe mubasoje ayo masomo y’igihe gito muri iri shuri yagize ati:” Dukwiye kwita ku kintu dushoboye, umuntu ufite inzozi ntagacike intege, umuntu utari kwiga muri KSP RWANDA arahomba kandi burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Dukwiye kurwanira icyo dushaka,twagize amahirwe tubona ishuri ryiza, abarezi beza kuki twe tudashobora gufatirana ayo mahirwe ngo tujye guhangana ku isoko ry’umurimo kandi ntiwaba warize neza ngo utsindwe”.

Niyiduha Didace nawe wasoje amasomo ye muri KSP RWANDA yagize ati:” Murakoze ndishimye kubwa aka kanya n’urugendo rutoroshye hagataho urugendo rwanjye narutangiye mbona itangazo kuko numvaga nshaka kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mpita ngira umwete. Inama nagira urubyiruko nukugira umwete ndetse ukajya no mu bintu wabishyizeho umutima uramutse ugiye mu kintu nta ntego ufite ntacyo ushobora kugeraho, ikindi ukumvira amabwiriza, ikindi n’ugukurikira amasomo nkuko umwalimu yayaguhaye ndetse ukanarushaho gukora ubushakashatsi (research).

Mu ijambo rye Umuyobozi wa KSP RWANDA Saleh UWIMANA yashimiye abahuguwe bose kugera basoje amahugurwa ndetse ashimira abitwaye neza bagatsinda amasomo kurugero rwiza. Abibutsa ko hanze bagiye basabwa kuba abambasaderi beza ariko no gukora udushya mu myuga itandukanye bahuguwemo.yaboneyeho kandi kumenyesha abahuguwe bose ko umwaka utaha muri gashyantare hateganyijwe Graduation kubahuguwe bose umwaka wa 2024_2025.

Yagize ati:”Twe muri KSP RWANDA ntidusombanya abanyeshuri uko waba uri kose, aho waba waraturutse hose ndetse n’uwaba warakohereje wese. Akarusho noneho ntago tuzongera kujya turangiriza guhabwa impamyabumenyi gusa (Defance) tuzajya dukora n’ibirori byo kwishimira icyo gikorwa ( Graduation) umuntu akibona hariya urugendo rukaba ruratangiye rero mukomeze mube inyenyeri mu buzima bwo hanze munashishikarize barumuna banyu.

Saleh Uwimana umuyobozi wa KSP RWANDA

Aho yakomeje avuga ko urubyiruko rufite ikibazo cyo gusuzugura amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ati:” Ikibazo hari abanyeshuri baba bari mu ishuri aho kugirango bige neza bagapinga mu mutwe wabo harimo ibitekerezo bivuga ko abarimu bari kumubeshya, ibaze umuntu ukubeshya ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu umwaka ariko uracyashaka wa muntu wise umutekamutwe ngo akwigishe ibyo rero iyo bimaze kuza mu mitwe yacu igikurikira n’ugutsindwa”.

Kuri iyi nshuro kandi hatanzwe ibihembo Byumunyeshuri wahize abandi Best Performer NIYIDUHA Didace yize CCTV CAMERA INSTALLATION Aho yahize abandi n’amanota 92%.
Hahembwe kandi n’umunyeshuri wahize abandi mugukora Project ihiga izindi “Best Project” NIKUZE Joselyne wize Filmmaking and Video Production.

Niyiduha Didace na Nikuze Joselyne bahembwe

Kuva mumwaka wa 2021 KSP RWANDA itangiye gutanga aya mahugurwa abarenga 3000 nibo bamaze guhabwa amahugurwa mubyiciro bitandukanye.

Abitabiriye uyu muhango

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

“Nkunda unkundire abantu” – Inkuru y’inyuma ya micro ya Mwarimu T-Stash

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO