Ishira amenyo ariko ntishira amerwe! Wa mukobwa witwa Manzi uherutse kurongorwa n’umusaza rukukuri w’imyaka 70, ari kwitegura kwibaruka umwana we na muzehe.
Mu minsi yashize nibwo inkuru y’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya witwa Manzi Wa Kibera, ko yasezeranye n’umusaza w’imyaka 70 yabaye kimomo.
Ni inkuru yasakaye henshi ku usi, aho benshi bemezaga ko uyu mukobwa amukurikiyeho amafaranga.
Nyuma y’ayo magambo yose, Manzi Wa Kibera yabacecekesheje akoresheje ifoto ye akuriwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Manzi yasohoye ifoto ari kumwe n’umugabo we w’imyaka 70 amufashe ku nda ye y’imvutsi.