in

Iryamukuru riratinda ntirihera! Nyuma y’uko Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yihanangirije abakora ibihangano byuzuye byuzuye ibitutsi byaje kurangira giti mu jisho yitabye RIB

Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Zeotrap yashyize hanze indirimbo ‘Sinabyaye’ aho aba abwira amagambo ateye isoni Ish Kevin, kuri ubu iyi ndirimbo ntabwo ikiri kugaragara ku rubuga rwa YouTube.

Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube channel ya ‘Kavu Music’ irimo ibitutsi byo ku rwego rwo hejuru, byatumye ivugisha benshi bayumvise, bamwe bayinenga mu gihe abandi bavuga ko ariyo Hip-hop ya nyayo.

Ibi byaje kugera ku  Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yari yihanangirije abahanzi bakora indirimbo zirimo amagambo mabi, yaba ari ibitutsi ndetse n’ibishegu.

Ibyo byose byaje kurangira uyu muhanzi Zeo trap yitaba RIB kugirango iki kibazo gikemurwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yatangiye kugaragaza igitinyiro cy’ayo mu kugura intwaro zikomeye

Dore amashusho y’igitego kimwe rukumbi Benin yatsinze Amavubi