Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition rigamije kuzamura impano muri ruhago ryateguwe na Nyanza FC ifatanyije n’Akarere ka Nyanza rigeze mu mikino ya nyuma.
Ikipe ya Nyanza Football Club isanzwe ikina shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri mu Rwanda ifatanyije n’Akarere ka Nyanza bateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rigamije kuzamura impano ryiswe Nyanza Youth Football Competition.
Iri rushanwa ryatangiye gukinwa kuva ku itariki ya 01 Mata 2023, ryitabirwa n’amarero y’umupira w’amaguru agera kuri 13 aturutse mu Mirenge 9 ku 10 igize Akarere ka Nyanza.
Iri rushanwa ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, icyiciro cya Mbere kigizwe n’abatarengeje imyaka 15, ikiciro kindi kitabiriwe n’abatarengeje imyaka 17.
Nyanza Football Club ivuga ko bo n’abo bafatanyije gutegura iri rushanwa bariteguye rifite intego yo kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru, gushishikariza abana kudata ishuli(school dropout) no kurwanya
ibiyobyabwenge mu rubyiruko rugize Akarere ka Nyanza.
Kugeza ubu mu makipe 13 yari yitabiriye irushanwa hasigayemo amakipe 4 mu byiciro byombi U15 na U17.
Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 15 ( U15) umukino wa nyuma uzakinwa tariki 13 Kanama 2023 kuri Sitade ya Nyanza saa Saba z’igicamunsi, uzahuza UPLA yaturutse mu Murenge wa Busasamana na Hope FTC yaturutse mu Murenge wa Mukingo.
UPLA yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Thunder muri ½ iyitsinze penaliti 5-3 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Hope yo muri ½ yatsinze Amaregure FTC yo muri Busasamana ibitego 2-1, imikino yose yabereye kuri sitade ya Nyanza.
Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 17, umukino wa nyuma uzahuza Hope FTC na Mugandamure FTC, nyuma y’uko muri ½ Hope FTC itsinze Thunder ibitego 3-2 naho Mugandamure igatsinda UPLA ibitego 3-2. Umukino uzaba ku itariki 13 Kanama, saa Munani kuri sitade ya Nyanza.
Abateguye irushanwa bavuga ko irushanwa nk’iri rizahita ryongera rigatangira cyane ko hari amarerero amwenamwe atarabashije kwitabira mu
gutangira iri. Ubwo irushanwa rizasubukurwa hazakinwa irushanwa rya U13, U15, U17 na U20 mu karere ndetse n’amakipe/amarerero barateganya ko aziyongera.