in

Irondo ryivanguye n’abajura, Real Madrid 1 – 0 Liverpool

Uyu ni umukino wari umaze igihe mu matwi y’abantu ndetse benshi bibaza uko bizagenda, abafana b’ayamakipe yombi bagiye bohererezanya amagambo yo kwishongora.

Si abafana gusa ahubwo ndetse n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagiye babwirana amagambo asa nko kuburirana ibi byose bikaba biri mu bintu byakomezaga uyu mukino ndetse bikawugira uwa mbere.

Umukino watangiye utinzeho Kubera ikibazo cy’abafana ba Liverpool batinze kuhagera bikaba byasabyeko Umukino wigizwa inyuma iminota 36.

Real Madrid yabanjemo : Kuroutoi, Karvajal, Mendy, Alaba, Militao, Casemiro, Modric, Kroos, Valverde, Vinicius na Benzema.

Liverpool yabanjemo Allison, Alexander-Alnord, Konaté, Van-Dijk, Robertson, Henderson, Fabihno, Thiago, Mane, Salah na Diaz.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umupira kuri Liverpool inabona uburyo bw’inshi bwakagombye kuba bwabyaye ibitego gusa amahirwe arabura.

 

Igiice cya mbere kigiye kurangira Karim Bebzema yaje gutsinda igitego gusa VAR iza kugaragaza ko yari yarariye, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 57 Vinicius Jr yatsinze igitego cya mbere bituma Real Madrid iyobora umukino.

Thiago yaje gusimburwa na Firimino naho Keita asimbura Henderson ku munota wa 76.

Eduarido Kamavungavyaje gusimbura Valverde ku munota wa 85.

Ceballos yaje gusimbura Modric kunkunita wa 89.

Iminota 90 yaje kurangira hongerwaho iminota 5.

Rodyirigo yaje gusimbura Vinicius ku munota wa 92.

Umukino warangiye ari igitego kimwe cya Real Madrid ku busa bwa Liverpool, igikombe birangira gisanze ibindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko biba bimeze iyo umwana wa Miss Bahati Grace abonye Papa we (video)

Amafoto: Godiyo zihenze zakoreshejwe kuri final ya champions league