in

Irondo ry’Abagore barindisha ibibando ryaburijemo umugambi mubisha w’ibisambo

Irondo ry’Abagore barindisha ibibando ryaburijemo umugambi mubisha w’ibisambo.

Bamwe mu bagore bo mudugudu w’Umuremampango mu Kagari ka Cyarubare mu murenge wa Kabare akarere ka Kayonza bagaruye amahoro nyuma yuko batangiye kwicungira umutekano ku manywa.

Uyu mutekano aba baturage batangiye kwishyiriraho, wabafashije guhashya ubujura n’izindi ngeso mbi zakundaga kuharangwa dore ko iyo ugeze muri uyu mudugudu usanga nibura muri buri Sibo ku manywa hari abagore batandukanye baba bazenguruka umudugudu wabo bitwaje inkoni noneho mwaba mutaziranye akaguhagarika akakubaza ikikugenza, aho uva n’aho ujya.

Ni igikorwa bakorana ubushishozi n’ikinyabupfura mu rwego rwo kutagira uwo bahutaza.

Uyu mwanzuro wo kwicungira umutekano ku manywaba, bawufashe nyuma yuko bari barazambijwe n’abajura bamenaga inzu abandi bagatwara amatungo magufi n’imyaka mu gihe bagiye guhinga.

Umukuru w’Umudugudu w’Umuremampango, Mukakimenyi Florence, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko impamvu nyamukuru yatumye uyu mutekano ucungwa muri ubu buryo butamenyerewe mu gihugu ari uko abaturage benshi bawutuyemo bafite amasambu kure aho bahoze batuye, ibi bituma mu masaha ya mu gitondo benshi babyukira muri ya masambu yabo bagiye guhinga, noneho abajura bakigabiza ingo zabo bakabiba.

Ati “Buri uko twavaga guhinga twaratahaga tukumva abaturage barataka ngo babibye, akenshi wasangaga bishe ingufuri bakabatwarira ibishyimbo, ibigori, imyenda, amatungo magufi n’ibindi. Twabonye rero bigiye kuba ikibazo twibaza ukuntu umuntu azajya ahinga abajura bakabitwara bituma twishakamo igisubizo.”

Amakuru uyu muyobozi w’umudugudu atanga, avuga ko iki gitekerezo cyaje ubwoi bari bari mu nteko rusange y’abaturage nuko babiganiraho basanga ubwo abagabo barara irondo rya nijoro, ku manywa batabacungira umutekano ngo babishobore bahitamo nk’abagore kwishakamo igisubizo cy’uko buri wese yigomwa amasaha make rimwe mu cyumweru agatanga umusanzu mu kwicungira umutekano.

Uwizeyimana Marie Rose ufite imyaka 26 umwe muri aba bagore bicungira umutekano, yavuze ko uku kwicungira umutekano kwacogoje ubujura.

Yakomeje avuga ko mbere bamwibye amatungo magufi n’ibishyimbo yari yarahinze, ariko ubu ngo asigaye ajya guhinga akumva atekanye.

Abaturage batuye muri uyu mugudu w’Umuremampango, Uretse irondo, banishyiriyeho ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo burimo guhingira abafite intege nke n’abarwaye indwara bigoye gukira nka ndetse no kugoboka uwagize ibyago.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Judith Bosslady arimo kwigisha umugabo we w’umuzungu uko batera ibijumba akomeje gutangaza abantu

Nyarugenge: Mudugudu atungwa agatoki ku kuba yaratwaye umugore wa Kirahinda ndetse akaza no gufungisha uyu mugabo kugira ngo adateza induru ku mugore we