Iri gusaba! Ikipe ya Rayon Sports iri gusaba abanyarwanda ikintu gikomeye kuko yizeye ko nibayigiha izahita igera mu matsinda byoroshye.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, burasaba Abanyarwanda inkunga y’amasengesho.
Aya masengesho bakeneye ni ayo kugira ngo iyi kipe izasezerere ikipe yo muri Libya mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confedération Cup.
Ibi byavuzwe Tariki 4 Nzeri 2023, mu Karere ka Nyanza ahaberega igikorwa ngarukamwaka cyiswe ‘Gikundiro ku Ivuko’.
Ubwo bageragayo, babanje ibikorwa birimo gusura mu Rukari n’ibindi bikorwa bitandukanye by’i Nyanza.
Hakurikiyeho umukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al-Merrikh igitego 1-0, cyatsinzwe na Rudasingwa Prince.
Nyuma y’uyu mukino, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, mu byo yavuze harimo gusaba Abanyarwanda inkunga y’amasenAti “Bishingiye ku masezerano dufitanye n’Akarere ka Nyanza nyuma yo kuyasinya, twabijeje ko tugiye gukoresha imbaraga zacu zose kugira ngo duheshe ishema Akarere n’Igihugu cyacu.”
Perezida Uwayezu, akomeza avuga ko ikipe ya Rayon Sports izafata rutema ikirere tariki 11 Nzeri 2023 yerekeza mu gihugu cya Libya mu Mujyi wa Benghazi, aho izaba igiye gukina Al-Hilal Benghazi mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwa yo, CAF Conféderation Cup umukino ubanza ari ho uzabere mu kiriya gihugu, ari na ho yahise asaba inkunga y’amasengesho.
Yagize ati “Inkunga yanyu ishoboka yose y’amasengesho, iy’ubushobozi mutube inyuma kugira ngo tuzitware neza mu mahanga ndetse n’umukino wo kwishyura tuzitware neza kugira ngo tuzagere mu matsinda, aho Rayon Sports yigeze kugera kuko ntibyaba ari ubwa mbere.”