Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Zari umukunzi akaba na na nyina w’umwana wa Diamond Platinumz,yagarutse muri Tanzaniya nyuma y’igihe ari muri Afurika y’epfo akaba ari n’ubwa mbere yari agarutse muri icyo gihugu nyuma y’uko havuzwe gushwana kw’aba bombi bapfa ko Diamond yamuciye inyuma ndetse akanabyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.
Zari abinyujije ku rubuga rwa Instagram,yashyize hanze video bari gutemberana basohokanye kw’isoko rya Forozani aho bari bashagawe n’abantu benshi bashakaga kwongera kubona iyi couple yongeye kuba hamwe nubwo batavuganaga cyane wabonaga nk’aho hari akantu kakirimo.Zari mu gihe bashwanaga yari yarasibye amafoto yose ya Diamond ku rubug rwe rwa Instagram.
Reba Video yabo bongeye gusohokana
https://www.instagram.com/p/BaSQ3xvDD6B/?hl=en&taken-by=zarithebosslady