in ,

Irebere ukuntu Kylian Mbappe yahemukiye Cristiano Ronaldo, ikipe ya Real Madrid ikabyungukiramo

Muri iyi mpeshyi nibwo twabashije gukurikirana ihinduka ry’abakinnyi muri amwe mu makipe ndetse agahigo k’umukinnyi wahenze kurusha abandi kakaba nako karakozwe, gusa mu nangiriro z’ukwezi kwa karindwi humvikanye amakuru yuko Kylian Mbappe ashobora kwerekeza muri Real Madrid ndetse na Cristiano Ronaldo akerekeza mu ikipe ya Manchester United. Muri iki gitondo nibwo rero ikinyamakurut The times cyabashije gutohoza neza impamvu iri hinduka ritabaye.Cristiano Ronaldo sur le banc de touche lors de la rencontre entre le FC Barcelone et le Real Madrid en Super Coupe du Roi

Nkuko The times yabivuze, umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid yari yamaze kumvikana na kylian Mbappe ko agomba kwerekeza muri iriya kipe ndetse na Kylian Mbappe yarabyemeraga gusa ibi byaje kuba agatereranzamba ubwo Cristiano Ronaldo yagombaga nawe gusohoka muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Manchester United. Impamvu nyamukuru nkuko the times ibivuga yatumye Kylian Mbappe yisubiraho nuko yatinye kuza gusimbura Cristiano Ronaldo kuko we yemeza ko ku myaka 18 adafite ubwo bushobozi bwo gushyira ku mutwe we ikipe nka Real Madrid ndetse ko atanabasha kwihanganira icyo gitutu cy’abafana. Uyu mwana akimara kubyanga ikipe yahise ishaka kugurisha Gareth Bale ngo ibone uko igura Mbappe gusa uyu munya Pays de gales we yanga kuyisohokamo, akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye iri hinduka kuri aba bakinnyi ritaba. Bikaba bivugwa ko kandi Cristiano Ronaldo yari yemeye gusohoka muri Espagne akigira muri Manchester United ndetse ko n’umutoza Jose Mourinho bari babyumvikanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere udushya twabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Producer Clement (amafoto)

Iyi ni inkuru y’agahinda ku ikipe ya Fc Barcelona n’abafana bayo(Iyumvire)