in

Irebere uburyo butangaje umunsi w’abakundana wizihijwemo hirya no hino ku isi.

Umunsi w’abakundanye wahuriranye n’ibihe bidasanzwe isi ihanganye na byo, amasaha ya kare yo gutaha, guma murugo, resitora n’ahantu hose ho kwidagadura harafunze mu bihugu byinshi, bityo uyu munsi w’abakundanye uba kuwa 14 Gashyantare wizihijwe muburyo budasanzwe ku isi hose.

Icyakora nubwo biri uko abantu ntabwo bicaye ngo baterere agati mu ryinyo ahubwo bakoze bicye bishoboka ngo babashe kwegerana n’abakunzi babo.

Mu Rwanda.

Mu gihe byari bimenyerewe ko ku munsi nkuyu abakundanye basohokera ahantu hatandukanye bakahakura urwibutso rw’urukundo rwabo, kuriyi nshuro muri 2021 ibintu bitandukanye n’ibisanzwe. Nta gutembera, gusurana ni gacye cyane cyane ko ntawemerewe kuva mu ntara ajya muyindi. Mu mujyi wa Kigali cyane, wasangaga abantu benshi bari kugura impano zo guha abakunzi babo.

Icyakora nyinshi murizo mpano wasangaga ari ukuzoherereza abo zigenewe bari mubice bitandukanye, abandi bahisemo guhamagara abakunzi babo ngo basangire murugo ndetse hari n’abandi bahisemo gutuza ngo bakomeze kwirinda icyorezo gikomeje guhangayikisha benshi ku isi.

Mubindi bihugu bisanzwe byizihiza uyu munsi muburyo bukomeye cyane nko mu burayi, ntabwo byari ibintu bikaze cyane ko bimwe mu bihugu nk’ubufaransa, ubwongereza, ubudage ndetse n’ibindi ubu biri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda covid.

Nko mu bufaransa nubwo bari mubihe bidasanzwe, kwizihiza umunsi w’abakundanye ntibyahagaze ahubwo byakozwe muburyo butandukanye n’ubusanzwe. Abakundanye bahuriye mu ngo zabo barasangira ndetse barishimana. Nka bumwe muburyo bwo kuzirikana uyu munsi ukomeye kuri benshi.

Mu bihugu bya Africa nubwo covid ihari ariko siko hose bakaza ingamba zo kwirinda, gusa nko mu gihugu cya Gabon leta yakajije ingamba zo kwirinda ndetse uyu munsi usa naho utagenze neza kuri benshi, biturutse kukuba icyorezo cyarongeye kuzamuka cyane muri iki gihugu.

Icyakora nanone ku mbuga nkoranyambaga abantu ntibatanzwe kwerekana ko bifatanyije n’abakunzi babo ndetse ko babazirikana. Ibigo bisanzwe bicururiza kuri internet byinshi byagabanyije ibiciro nkuko bisanzwe kuriyi tariki kugira ngo abantu bazabashe kugura impano z’abakunzi babo badahenzwe na gato.

Ese mwebwe mwabyitwayemo mute kuri uyu munsi?mwatubwira muri comment.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’urukundo ruhebuje rwa Kwizera na Diane bakundanye bakiri abana bato(Video)

Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Harmonize yerekanye inkumi y’uburanga basigaye bakundana.