in

Inkuru y’urukundo ruhebuje rwa Kwizera na Diane bakundanye bakiri abana bato(Video)

Nikenshi umusore agira atya akabenguka umukobwa yamusaba urukundo ariko we akarumwima gusa uko iminsi igenda ishira ugasanga na we atangiye kumwiyumvamo kuburyo na we yabimwisabira.

Ibi ni byo byabaye kuri Diane Uwiduhaye, wasabwe urukundo na Kwizera Emmanuel bari baziranye kuva kera bakiri abana, ariko akamutsembera kubera ko yabonaga bitashokoka, cyane ko ngo Kwizera yitondaga cyane, acecetse, asa nk’umuntu uzi icyo ashaka.

Mu Kiganiro aba bombi bagiranye na 1K Studio, bavuze inkuru y’urukundo rwabo rudasanzwe, kuva kera ari bana bato basengana kugeza babanye bakanabyarana.

Diane avuga ko ubwo hari hashize umwaka yimye urukundo Kwizera, yagiye gukora ahantu yimenyerezaga umwuga, asanga niwe ugiye kujya amuyobora, bimutera ubwoba, biramurenga. Yibazaga ukuntu azitwara, uko azakorana n’umuntu yimye urukundo bikamuyobera.

Akomeza agira ati “Yabyitwayemo neza cyane, cyane ko yankundaga. Yakoze ibishoboka byose akagerageza kunyereka ibimenyetso by’uko ankunda, ariko ntavuge ikintu na kimwe. Yageze ku nshuro yo kumbwira ko ankunda ahubwo ndi hafi kuzabyivugira.”

Kwizera avuga ko ajya kumusaba urukundo, yagiye nta mutima afite, ubwoba ari bwose, ndetse ko Diane akimubona yaturitse akarira, biramurenga aribwira ati ‘noneho bindangiriyeho, agiye kongera anyange’.

Abajijwe icyatumye arira, Diane yavuze ko kubera urukundo yamukundaga byamunaniye kubyakira, kwiyumvisha ko umusore yihebeye ari we ari kumusaba urukundo.

Yabyemeye bwangu atazuyaje, cyane ko ngo kuri we byari akarusho kuko aribwo bwa mbere yari yemereye umuhungu bari kumwe amaso ku maso, atari bya bindi byo kuri telefone.

Kwizera avuga ko noneho amaze kubyemera, byamubereye umutwaro, nk’umuntu utari warigeze akundana na rimwe. Yibajije ukuntu agiye kujya abigenza, biramuyobera.

Ati “Yarambwiye ati ‘Ndabyemeye!’ bimbana umutwaro noneho utarabaho[…] byabaye nk’aho ngiye kwiga. Umunsi wa mbere abinyemerera haciyemo nk’iminsi nk’ine ntaramuhamagara. Numva nyine icya mbere ari uko mfite umuntu wanyemereye ko dukundana.”

Bakomeza bavuga ukuntu urukundo rwabo rwagiye ruzamo imbogamizi nyinshi, kubera ko Kwizera yari acecetse, atamenyereye gukundana mu gihe Diane we yisanzura amenyereye kwitabwaho.

Kubera ubwitonzi n’urukundo Kwizera yamukundaga, yagiye yiga uko bakundana, yemera gukosora amakosa yose yajyaga akora, babana neza mu myaka ibiri bamaze bakundana batarabana.

 

Bavuga ko ku munsi w’ubukwe bwabo, nijoro batateye akabariro nk’uko bimenyerewe, ahubwo ko bamaze ijoro ryose baganira, bamenyana, bavuga ku by’urugo rwabo rushya, ibintu bavuga ko byabafashije kwisanga, kwiyumvanamo neza nk’umugabo n’umugore, ndetse no kubana neza, aho ubu bafite abana babiri mu myaka hafi itatu bamaranye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Jules Sentore yagize icyo avuga ku mukunzi we yihebeye.

Irebere uburyo butangaje umunsi w’abakundana wizihijwemo hirya no hino ku isi.