in ,

Irebere uburanga bw’abakobwa bari guhatana na Miss Gisabo mu marushanwa ya Miss Earth(Amafoto)

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry’Igisabo yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 yerekeza mu gihugu cya Philippines aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 akaba agiye ahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Uwase Hirwa Honorine uzwi nka’igisabo yari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Miss Earth yitabiriye yatangiye mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Uwase w’imyaka 21 y’amavuko agiye guhatana n’abandi bakobwa bagera kuri 90 bazaturuka bindi bihugu, Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017. Nta mukobwa wigeze aserukira u Rwanda muri aya marushanwa kuko mu 2015 hagombaga kujyayo Miss Urwibutso Erica havukamo ibibazo byaturutse mu bateguraga iryo rushanwa mu Rwanda.

Uwase Hirwa Honorine yegukanye ikamba rya Miss Popularity,yamamaye ku izina ry’Igisabo biturutse ku magambo yavuze ubwo yitabiraga ijonjora rya ba Nyampinga bagombaga guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2017.

RBA AMAFOTO:






































Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yongeye kwigarurira imitima ya benshi cyane ashyira ashyira hanze ifoto yatumye benshi bifuza ubuzima abayemo

Exclusive: Ibibaye kuri Butera Knowless ni agahomamunwa