Umuhanzi Yverry Rugamba uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Yverry umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi ziganjemo iz’urukundo yahimbye zigakundwa n’abatari bake hano mu Rwanda abenshi bakamukundira n’ijwi rye ryiza, yashyize hanze ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yaje gutangarirwa n’abantu batari bake.

Abafana benshi ba Yverry babonye iyi foto ye bayitangariye cyane abenshi batunguwe cyane n’imicyo Yverry yari afite. Hano twabakusanyirije bimwe mu byo batangaje:
Yverry akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo URAGIYE ari nayo bivugwa ko yatangiriyeho ariko mu mezi ashize Yverry yongeye gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ubwo yasohoraga indirimbo yise NKUKO NJYA MBIROTA iri mu ndirimbo zikunzwe magingo aya n’abantu benshi cyane mu Rwanda.
Mushobora gukurikira Yverry kuri Instagram mukanze hano