Nyuma y’igihe havugwa gushwana kwa rutahizamu Edinson Cavani ndetse na Neymar bombi bakinana muri Paris Saint Germain bapfa gutera imipira y’imiterekano,nubwo amakuru PSG itanga ivuga ko ibibazo byakemutse nyamara ntago ari ko ibinyamakuru bimwe na bimwe bibivuga nyuma y’aho hagaragaye ifoto y’abakinnyi ba PSG bagiye kwishima nyamara Cavani atarimo.
kapiteni w’iyi kipe Thiago Silva ubwo yuzuzaga isabukuru y’imyaka 33,abakinnyi bose b’iyi kipe n’abasimbura na bamwe batajya bakandagira mu kibuga bahabonetse ndetse n’abayabozi bamwe na bamwe b’iyi kipe nkuko kw’ifoto bigaragara ariko nta Cavani urimo.Ibinyamakuru byinshi byahise bivuga ko ari nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye na Neymar dore ko n’umukino bashwaniyemo urangira yahise yisohokera.Ariko ikinyamakuru RMC nicyo cyemeje neza ko uyu musore yaba atameze neza iyi minsi dore ko hamaze iminsi havugwa ko perezida w’iyi kipe Nasser Al Khaleifi yaba yaremereye uyu musore miliyoni 1 y’amayero yemeye kurekera penalty Neymar.
Andi makuru kandi yizewe cyane ava mu gihugu cy’ubufaransa yemeza neza ko kapiteni na Vice kapiteni aribo Thiago Silva na Thiago Motta basabye uyu perezida w’ikipe ko bakubaha abakinnyi bamaze igihe muri iyi kipe cyane cyane mu gihe habaye ikibazo na Neymar.Ibi byose byatangiye uyu musore atarava muri FC Barcelone kuko PSG yari ibizi ko kugira imugure yagombaga kubanza kugurisha,ibintu byatumye bahera ku bakinnyi nka Blaise Matuidi,Serge Aurier ndetse Silva na Motta nabo bari ku rutonde bagira amahirwe baguma mw’ikipe.
Edinson Cavani akaba ategerejwe cyane n’amakipe yo mu Bwongereza harimo nka Chelsea nubwo yaguze Alvaro Morata,Arsenal nubwo yaguze Lacazette ndetse na Liverpool yo igishaka rutahizamu ufite izina rikomeye i Burayi.