Abakeba mu kibuga ndetse no hanze yacyo,burya rimwe na rimwe bajya bumvikana mu gihe bafite intumbero imwe bazasangiramo inyungu. Mu gihe abakinnyi bava muri aya makipe yombi, umwe ava muri imwe ajya muyindi kandi akenshi bakitwa baagambanyi n’abafana baya makipe, aho twavuga mo nka Emmanuel Petit, William Gallas, Cesc fabregas, Ashley Cola, Lassana Diarra n’abandi, bose bitwaga abagambanyi ndetse bagatukwa n’ibindi bitutsi bikomeye cyane igihe babaga basubiye kuma stade bakinnyeho, kuri ubu ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea na Arsenal bwongeye kuganira rwihishwa nkuko byakunze kubaho mu minsi yashize ku kazoza k’umukinnyi w’umunya Chilie Alexis Sanchez wanze kongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Football.fr aravuga ko Arsenal na Chelsea bumvikanye ko uyu mukinnyi niyanga gusinya andi masezerano ntahandi bagomba kumutanga uretse i Stamford Bridge ubundi bagahabwa agatubutse nkuko babyifuza, ndetse ko contract uyu musore yifuza guhabwa yayihabwa ntakabuza mu ikipe ya Chelsea.
Ibi bintu abafana bose ba Arsenal babyamaganiye kure kubera agapingane ndetse n’urwango bagirira iyi kipe ya Chelsea.