Umutoza w’ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo kutoroherwa muri champiyona yo mu gihugu cya Espagne bitewe nuko amaze imikino ibiri yose anganya kandi akaba afite umukino ukomeye muri weekend uzamuhuza n’ikipe y’umukeba ya Real Madrid, kuri ubu amakuru dukesha igitangazamakuru catalan Sport aremeza ko uyu mutoza yamaze kubwira abakinnyi be amayeri bazitabaza kugirango babe babasha kwikura imbere y’umukeba.
Uyu mugabo nyuma yo kuvunikisha kizigenza Andreas Iniesta, abakinnyi bo hagati yaguze yaba Denis Suarez,Arda Turan cyangwa Andreas Gomez nta numwe wigeze aba umusimbura w’uyu mukinnyi kuko nkuko byagragaye mu mikino ishize ikipe ya Fc Barcelona idafite Iniesta Messi niwe uhagorerwa cyane kurusha abandi kuko aba agomba kwishakira ya mipira yose Iniesta yamuhaga bityo bikaba bidakunda rimwe na rimwe bikamuviramo gutitwara neza.
Uyu mugabo rero nyuma yo kwicarana n’abakinnyi ndetse na Stuff ye yose bemeje ko bazakina na Real Madrid umukino usa nkuwo bakoresheje batsinda Manchester City ibitego 4-0. Nyuma yo kumva inkuru nziza y’abaganga ko Umtiti azaba yakize kuri uriya mukino yahise afata icyemezo cyo kuzakinisha ba myugariro batatu aribo Pique, Umtiti na Maschelano, hagati agashyiramo Sergio Bousquet, Ivan Rakitic, Arda Turan na Andre Gomez ubundi akazatakisha MSN nkibisanzwe.
Aya akaba ariyo mayeri azakoresha kuri uriya munsi utegerejwe na benshi