Muri uku kwezi kwa mbere kwa 2017 nibwo hazatangira imikino y’ igikombe cy’ Afurika CAN irushanwa rizabera mu gihugu cya Gabon imyiteguro ikaba irimbanyije ku makipe yose yabonye itike yo gukina iki gikombe uko ari 16. Iki gikombe kizaba gihatanirwa n’ amakipe y’ ibihugu 16 kizabera mu gihugu cya Gabon kuva ku itariki ya 14 Mutarama kirangire tariki 5 Gashyantare. Amakipe yose ari mu myiteguro ya nyuma n’abakinnyi azifashisha bose bakaba baramaze gutangazwa bamwe banatangiye  imyitozo ya nyuma mbere yuko bafata indege iberekeza muri Gabon.
Dore uko amakipe agabanyije mu matsinda
Itsinda rya mbere: Gabon, Guinea-Bissau, Burkinafaso, Cameroon
Itsinda rya Kabiri: Tunisia, Zimbabwe, Algeria, Senegal
Itsinda rya Gatatu: Morocco, Togo, Cote d’ Ivoire, DR Congo
Itsinda rya kane: Uganda, Ghana, Mali, Egypt
Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki ya 14 azaba  ari kuwa gatandatu, Gabon yakiriye iri rushanwa ihura na Guinea-Bissau  ya saa kumi n’ebyiri z’ umugoroba. Undi mukino uzaba kuri uwo munsi uzahuza Burkina Faso na Cameroon saa tatu z’ ijoro. Ibibuga bine  nibyo bizakinirwaho imikino yose ya CAN kugeza isojwe mu kwezi kwa kabiri. Itsinda rya mbere rizakinira mu murwa mukuru wa Gabon i Libreville,  irya kabiri rikinire mu mujyi wa Franceville, irya gatatu rikinire mu mujyi wa Oyem, irya nyuma rikinire mu mujyi wa Port-Gentil.