Bimwe mu byamamare mu mukino wa ruhago hano ku isi bari mu bantu bakunze kugira ibikoresho bihenze cyane, haba amazu babamo, imodoka zihenze batunze ndetse n’ibindi bintu bitandukanye bakoresha, usanga bifite agaciro kanini.
Abakinnyi benshi usanga bakunze gukora amarushanwa yo kugura ibintu bihenze barushanwa, dore ko akenshi iyo bamwe baguze imodoka zihenze, abandi bakora uko bashoboye kugirango barusheho bagure imodoka zihenze cyane.
Muri iyi nkuru twabashakiye abakinnyi icumi ba mbere bafite imodoka zihenze:
1. Cristiano Ronaldo

Uyu munya Portugali ukinira Real Madrid afite imodoka yo bwoko bwa Bugatti Veyron igura amafaranga 1,700,000 by’amadorali
2. Ronaldhinho

Afite imodoka yo bwoko bwa Porsche ikaba igura amafaranga 1,700,000 by’amadorali, gusa n’ubwoko bwa kabiri ugereranyije niya Cristiano
3. Samuel Etoo

Afite imodoka yo bwoko bwa Bugatti Veyron ikaba igura amafaranga 1,700,000 by’amadorali, gusa ni ubwoko bwa gatatu ugereranyije niyo Cristiano afite
4. Zlatan Ibrahimovic

Afite imodoka yo bwoko bwa Porsche Spyder ikaba igura amafaranga ibihumi 616,500 by’amayero
5. Neymar

Afite imodoka yo bwoko bwa Audi R8 GT ikaba igura amafaranga ibihumbi 246,000 by’amadorali
6. Mesut Özil

Afite imodoka yo bwoko bwa Ferrari 458 ikaba igura amafaranga ibihumbi 169,000 by’amayero
7. Frank Lampard

Afite imodoka yo bwoko bwa Ferrari Scaglietti 612 ikaba igura amafaranga ibihumbi 200,000 by’amadorali
8. Wayne Rooney

Afite imodoka yo bwoko bwa Aston Martin Vanquish ikaba igura amafaranga ibihumbi 150,000 by’amadorali
9. Lionel Messi


Afite imodoka yo bwoko bwa Audi R8 Spyder ikaba igura amafaranga ibihumbi 102,385 by’amayero
10. Gareth Bale


Afite imodoka yo bwoko bwa Audi R8 GT (White) ikaba igura amafaranga 246,000 by’amadorali


