Nk’uko ikinyamakuru News 24 kibivuga, muvandimwe wa nyakwigendera witwa Mandla yasobanuye ko izi nzuki zari zimaze icyumweru ziba ku nzu y’ibyatsi ye, zamwishe tariki ya 4 Ugushyingo 2022.
Mandla yakomeje asobanura ko Njimbana yatekereje ko abakurambere be ari bo baziye mu ishusho y’izi nzuki, nk’uko abo mu bwoko bwa Xhosa babyizera, ajya kuziganiriza ‘yumva ubutumwa zamuzaniye’.
Gusa ngo uyu mugenzo ntiwahiriye umuvandimwe we, kuko inzuki zahise zimwirundaho, ziramudwinga kugeza zimwishe. Mandla ati: “Iki ni ikintu kibabaje cyane cyabaye mu muryango wacu. Ntabwo twumva impamvu zamurakariye, kandi yarazakiriye neza mu rugo rwe. Ntabwo yigeze azirukana.”
Impuguke mu muco gakondo akaba n’umuyobozi w’umuryango gakondo wa Inkolo Kantu, Loyiso Nqevu, yemeje ko koko inzuki iyo zigeze mu rugo rw’umuntu wo muri Xhosa, ziba zijyanye ubutumwa, bityo ko uwo zisuye aba agomba kuzakira neza, bitaba ibyo zikamudwinga.
Yagize ati: “Ni umuhango wo kuzakira. Iyo uri umuntu wo muri Xhosa, ntabwo wiruka cyangwa ngo uzihamagarire abazikuraho kubera ko ni abashyitsi. Ni abakurambere banyu. Uraziganiriza, ukazizanira impano, kandi ukazisaba kuzazisura mu gihe ushakisha impamvu yazizanye.”
Impano inzuki zasuye umuryango wo muri Xhosa ziba zigomba kwakirizwa ngo zirimo ikinyobwa cya Soda ndetse n’isukari.