in

NdabikunzeNdabikunze

Inzozi z’umunyabugeni Uwezo watangiye gukora ubugeni yikinira nyuma bikamugaburira

Uwezo Gilbert, umunyabugeni w’imyaka 28 y’amavuko, yavuze uko yatangiye gushushanya ataziko bizamutunga gusa kuri ubu biramutunze ndetse afite n’indoto zo kwagura ubugeni bwe bukagera ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro Uwezo yagiranye na YEGOB yatubwiye ko yatangiye gushushanya kera gusa mu mwaka wa 2018 nibwo yatangiye kubikora nk’umunyamwuga (professionel) nyuma yuko yari amaze gusezera akazi yakoraga muri icyo gihe. Kuri ubu abikora nk’umunyamwuga aho akoresha amazina ya @uwezo_art.

Uwezo yakomeje avuga ko kuva yasezera akazi yakoraga agatangira gukora ubugeni bwo gushushanya nk’umunyamwuga yahise atangira kubona ko ari umwuga mwiza ndetse uzanamubeshaho. Yongeyeho kandi ko kugeza ubu ubugeni bwe hari ikintu bumaze kumugezaho dore ko ari nabyo birimo kumuha umugati muri iki gihe.

Mu gusoza, Uwezo Gilbert yatubwiye ko afite indoto zo kuzashinga gallery ye ndetse no kwagura ubugeni bwe ku buryo @uwezo_art izamenyekana ku isi yose binyuze mu gukora ibihangano byiza kandi bifite ubudasa (creativité).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bijoux wo muri Bamenya yerekanye umusore wamutwaye umutima (Amafoto)

Cyore😳! Dore ibyabaye ubwo umwenda #Messi azambara muri #PSG washyirwagwa hanze