Nyuma y’imyaka isaga 2 yinginga bikanga ikipe ya Manchester United noneho amahirwe ngo yaba yayisekeye kuko nkuko tubikesha ikinyamakuru The Independent, umukinnyi Gareth Bale noneho yemeye kuzayibera umukinnyi.
Gareth Bale nyuma yo kumara umwaka adakina bihagije kubera ibibazo by’imvune bigatuma abandi basore barimo Isco, Asensio ndetse na Morata bamutwarira umwanya mu ikipe ibanzamo, ngo noneho yiteguye kuba yava i Madrid akisubirira gukina mu Bwongereza gusa ariko nanone ngo ntiyajya mu ikipe ibonetse yose kuko ikipe ashaka ari imwe ariyo Manchester United.
https://www.youtube.com/watch?v=HPacJisdMTc
Ubwo ahasigaye akaba ari aha Man U kumenya niba yiteguye kuba yakumvikana n’ubuyobozi bwa Real Madrid ku giciro cy’uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko.