Umukinnyi Cristiano Ronaldo nyuma yo gutanga icyifuzo mu ikipe ya Real Madrid ariko nticyivugweho rumwe n’ubuyobozi bwa Real Madrid kuri ubu ibyo uyu munya porutigali yasabye yabihawe bitewe n’akamaro ndetse n’inyungu ikipe ubwayo ibifitemo.

Uyu musore nkuko yari yasabye ubuyobozi bw’ikipe ko bugomba kumuha amasezerano y’imyaka itanu ya contract ariko mbere ikipe yari yamuhaye imyaka ine,gusa kuri ubu icyifuzo cya Cristiano kikaba cyubahirijwe kuko kuri ubu uyu musore yamaze kongera amasezerano y’imyaka 5 azamugeza mumwaka wa 2021 akiri muri Real Madrid ikindi kandi nuko ikipe yashaka kugura uyu musore nta mafaranga bashyizeho yamuvana muri iyi kipe ibyo bita infinity amount mu ndimi z’amahanga.