in ,

Inzoka iteye ubwoba kurusha izindi waba uzi kuko n’igufwa rya yo ryifitemo ubumara

Black Mamba inzoka ya mbere igira Umuvuduko wihuta cyane kurusha izindi nzoka zo kw’Isi, niyo nzoka ya mbere ifite ubumara bukaze muri Africa, ikaba inzoka ya mbere ndende kandi ifite ubumara bukaze cyane nyuma ya King Cobra ikunze kuboneka mu mashyamba ya India.

Iyo nzoka ikomoka muri Sahara y’Amajyepfo y’Afurika, yavumbuwe na Albert Günther mu mwaka 1864, ikaba ibarizwa mu muryango w’izindi nzoka zitwa Elapidae.

Ubumara bwa Black Mamba bufite ubushobozi bwo kwica abantu 20 kandi inzoka yariye umuntu umwe gusa. Black Mamba n’ inzoka zikunze kwibera mu myanda, zikunda no kwibera ahantu harunze amabuye menshi, zikaba no muri pariki no mu mashyamba.

Nuhura na Black Mamba ebyiri ziri ku rwana ntukazirukane cyangwa ngo uzikize, kuko iyo ziri ku rwana imwe igakomeretsa indi imwe ihita ijya gushakira imiti imwe yakomeretse, uramutse ukurikiye iyo black Mamba yagiye gushakira ngenzi yayo umuti wahita umenya umuti w’ubumara bw’inzoka, bivugwa ko iyo nzoka ifata imiti yo mu bwoko butatu, gusa itonde cyane mu gihe wayikurikiye kuko ihindukiye ikakubona yahita ikwirukansa ikakuruma.

Kwica Black Mamba ntabwo ari imikino kuko ifite ubumara bukaze cyane, niba wagize amahirwe yo kwica Black Mamba, cukura umwoba muremure cyane maze uyishyiremo urenzeho n’ igitaka kubera ko amagufwa ya Back Mamba afite ubumara iyo ajombye umuntu ntabwo Akira.

Ubumara bwa Black Mamba butandukanye cyane n’ubumara bw’izindi nzoka ziri ku isi, dore ko ubumara bwa yo butagaragaramo Protease Enzymes ahubwo yifitemo ibyitwa Neurotoxin byangiza uturemangingo mu kanya nk’ako guhumbya.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mimi, umugore wa Meddy agiye kubyara (Amafoto)

Bwa mbere Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze