in

Bwa mbere Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze

Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022.

Ndimbati agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga.

Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize.

Ku ya 10 Werurwe 2022 nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana 17.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzoka iteye ubwoba kurusha izindi waba uzi kuko n’igufwa rya yo ryifitemo ubumara

Inzovu yasekeje abantu kubera ibintu yakoze ubwo yashakaga kwicara (Videwo)