in

NdababayeNdababaye

Inzoga bivugwa ko zishe abantu zahagaritswe kw’isoko ry’u Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA), cyahagaritse by’agateganyo inzoga ebyiri, iyitwa Umuneza na Tuzane zikekwaho guhitana ubuzima bw’abantu.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, nibwo Rwanda FDA yasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’ icuruzwa ry’ibi binyobwa ndetse inabuza abantu kunywa izi nzoga mu gihe hakiri gukorwa isuzumwa ku mikorerwe yazo.

Bibaye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza hasakaye amakuru y’abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bapfuye bigakekwa ko urupfu rwabo rufitanye isano n’inzoga banyoye yitwa Umuneza.

Aba bose bari basangiye iyi nzoga ndetse banafatwa n’uburwayi bumwe bataka mu nda ndetse batabasha kubona neza byaje kubaviramo kwitaba Imana.

Iyi nzoga ikorwa mu bitoki ikaba yari ifite ikirango cy’ubuziranenge gitangwa na RSB, icyakora RSB yagiye ivuga ko hari abahabwa iki kirango ariko nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo berekanye bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yaka Mwana yatanze ukuri kwihishe inyuma y’amagambo mabi aherutse kuvuga ku munyamakuru Yago

Video: umuslay Queen yafotowe arimo kwitoza uko azazunguriza ikibuno cye kinini mu rusengero kuri Bonane.