Ku isi yose hari ubwoko bw’inzoga zihenze ndetse zanditswe amateka mu buzima bw’abantu benshi basoma ku gasembuye.
Iyo tuvuze inzoga hari ubwoko bwinshi bwazo aho usanga harimo zimwe zikomeye bakunze kwita Whiskey hari n’izindi zizigwa mu ntege arizo z’amariquer ndetse hakaza n’izindi zimwe abantu bakunze kwita divayi cyangwa se Wine mu rurimi rw’icyongereza .
Yegob.rw twaguteguriye ubwoko butanu bw’inzoga zihenze ku isi ariko zo mu bwoko bwa Divayi, ubu bushakashatsi bukaba bwarashyizwe hanze biciye ku kinyamakuru gikomeye cyandika ku bintu bujyanye n’ibyo kunywa kitwa Towns&Country.
5. Ku mwanya wa gatanu tukaba tugapanga inzoga yo mu bwoko bwa Domaine Leflaive Montrachet Grand Cru.
Iyi nzoga ikaba ihagaze amafaranga angana n’amadorari ibihumbi 15,251$ Aya mafaranga akaba arenga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
4.Domaine Georges & Christophe Roumier Musigny Grand Cru
Iyi nzoga yo mu bwoko bwa Wine ikaba yaratangiye gukorwa mu mwaka wa 1924, nyuma ikaba yaraje kwigarurirwa na Jean-Marie ndetse Christopher Rumier ikaba yaraje kuvugururwa mu mwaka wa 1965, ikaba igura $25,222 akaba arenga Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
3.Egon Muller Scharzhofberger Riesling Trockenbeerenauslese.
Iyi nzoga ikaba igura amafaranga angana na $33.853 uyashyuze mu manyarwanda ni amafaranga arenga Miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda.
2.Domaine Leroy Musigny Grand Cru.
Iyi nzoga nayo ikaba ije ku mwanya wa Kabiri mu nzoga zo mu bwoko bwa Divayi ihenze cyane ku isi ikaba igura amafaranga angana na $551,314.
1.
Iyi nzoga yo mu bwoko bwa Burgundy Domaine Romanée-Conti, izwi nka “DRC” iyi nzoga ikaba yengwa mu mizabibu isarurwa mu murima uherereye mu gace ka Romanée-Conti, ukaba ungana na hegitari 4.5 gusa.Ikaba igura amafaranga angana na $551,314.
Murumva ko iby’inzoga bitaba byoroshye.