Birashoboka cyane ko mu gikombe k’isi kizabera muri Qatar guhera Ku itariki 20 ugushyingo kugeza kuri 18 ukuboza, dushonora Kubona Ronaldo na Messi bahuriye Ku mukino wa nyuma, igihe cyose baba batsinze imikino yabo yose kuva mu matsinda kugera kuri finale.
IFOTO IGARAGAZA URUGENDO RWAYA MAKIPE YOMBI KUVA MU MATSINDA KUGERA KURI FINALE.
Igihugu cya Portugal cristiano Ronaldo akinira gihereye mu itsinda rya H aho rigizwe na Ghana, Portugal, South Korea na Uruguay, mu gihe Argentine ya Messi iherereye mu itsinda rya C aho irikumwe na Mexico, Poland na Saudi Arabia.
IFOTO Y’AMATSINDA BAHEREREYEMO
Messi na cristiano Ronaldo batwaye ibikombe hafi ya byose umukinnyi w’umupira wa maguru yatwara, gusa nta numwe muri bo wari waterura igikombe k’isi. Ibi bituma abantu benshi bemezako uwagitwara muri bo yaba arangije impaka zabahora babagereranya.
Kuri ubu Ronaldo afite imyaka 37 isaga 38, mu gihe Messi agejeje 35 isaga 36 bikaba bigoye kuba umuntu ya kwemeza ko hari ikindi gikombe k’isi aba bagabo twakongera kubitegamo, cyane ko nyuma y’iki cyo muri Qatar kizongera kugaruka mu mwaka wa 2026.
AMAFOTO YABO