Inzara igiye kubahitana: Bamwe mu banyeshuri biga muri Adepr Gihundwe baratabaza nyuma yo kwicicwa inzara bazira ibintu batagizemo uruhare
Ababyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi ntabwo biyumvisha uburyo ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Adepr Gihundwe gikomeje kwicisha inzara abana biga muri iki kigo bazira ko ababyeyi babo baturuzuza umubare w’amafaranga yateganyijwe.
Hari bamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya Adepr Gihundwe bavuga ko bari barishyuye amafaranga agera ku bihumbi 80,000 muri 96,000 bagombaga gutanga ariko ngo abana babo ntabwo bigeze bahabwa ifunguro kugeza naho hari bamwe mu banyeshuri bagiye batoroka ikigo kubera inzara.
Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Uburezi ihora isaba ibigo by’amashuri kutabuza abana gufatira ifunguro ku ishuri bitewe n’uko ababyeyi babo batarishyura amafaranga yo kurya.