Polisi muri Kitengela muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umusaza w’imyaka 59 wapfuye asambana n’umukunzi we ufite imyaka 23.
Polisi ivuga ko nyakwigendera yapfuye ku wa gatatu ubwo bari mu nzu yakodesherezaga umukunzi we ku cyerecyezo cy’umuhanda wa Balozi muri Nairobi.
Raporo yatanzwe na polisi ya Kitengela ivuga ko nyakwigendera yari amaze igihe ari mu rukundo n’uwo mukobwa dore ko bari bamaranye imyaka itatu.Amakuru avuga ko ubwo bari bamaze gutera akabariro inshuro imwe hanyuma umukobwa yahise ajya gutegura amafunguro ya saa sita (ubugali n’inyama).
Bamaze kurya, ngo uwo musaza yasabye ko bakomeza kwiruhukira hanyuma ahagana mu ma saa 16h 00 mu gihe barimo batera akabariro nibwo yataye ubwenge umukobwa ahita amushyira iruhande rwe ngo abone akuka.
uyu mukobwa yahise yitabaza inshuti ya nyakwigendera kugira ngo imufashe kumujyana mu bitaro.Bamujyanye mu bitaro bya Pona ariko ngo ku bw’amahirwe macye yapfuye akihagera.
Polisi ishinzwe umutekano (OCS) Kitengela, harimo n’ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) nyuma bahise bihutira kujya aho iyo sanganya yabereye hanyuma uwo mukunzi wa nyakwigendera ahita atabwa muri yombi kugira ngo hakomeze iperereza.