in

Intare FC nyuma yo kwisaza isaba byinshi ku mukino wayo na Rayon Sports, FERWAFA yahise iyikorera ikintu cyashenguye imitima y’abayobozi bayo

Ikipe y’Intare FC yagombaga gukina n’ikipe ya Rayon Sports umukino ugasubikwa, yabwiwe ko igomba gukina uyu mukino nyuma yo kwandikira FERWAFA isaba gutera mpaga Rayon Sports.

Hashize iminsi itari myinshi ikipe y’Intare FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko umwanzuro yafashe wo kongera ikemerera Rayon Sports kugaruka mu gikombe cy’amahoro batawemera kubera ko iyi kipe yari yikuye muri iri rushanwa Intare FC ikemeza ko umukino wayo na Rayon Sports warangiye bateye mpaga y’ibitego 3-0.

Ku munsi w’ejo hashize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yakoze inama yiga kuri iki kibazo cy’Intare FC na Rayon Sports bemeza ko uyu mukino ugomba kuba ahubwo ikipe ya Rayon Sports ndetse n’Intare FC yasabye gukomeza mu kindi cyiciro idakinnye uyu mukino wo kwishyura zigomba kwitegura ariko i tariki uyu mukino uzaberaho ikazatangazwa mu minsi iri imbere.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino nawo utaravuzweho rumwe kubera ko ikipe y’Intare FC yatashye ivuga ko yibwe igitego cyahesheje intsinzi ikipe ya Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gisagara: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage (VIDEWO)

Cyore! Umukobwa w’ikizungerezi yitabye Imana kubera gushaka amabuno adasanzwe (AMAFOTO)