in

Intambara y’ubutita hagati ya kapitene wa Rayon Sports, Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan wa APR FC

Nyuma y’iminsi itatu ikipe ya APR FC inganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, amakimbirane n’ibiganiro bikaze biracyakomeje, ariko ubu ntibikiri mu bafana ahubwo byageze mu bakinnyi ubwabo. Muhire Kevin wa Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wa APR FC bakomeje guterana amagambo, buri wese yerekana uko abona umukino n’uruhare rwe muri wo.

Ibi byose byatangiye mbere y’umukino, aho Niyibizi Ramadhan yavugaga ko kudatsinda Rayon Sports byaba ari igihombo gikomeye kuri APR FC. Muhire Kevin we yasubije ko ibyo barota bitazaba kuko APR FC itazafata umwanya wa mbere. Nyuma y’umukino, aba bakinnyi bombi bongeye guterana amagambo, buri wese agerageza kwerekana ko ari umuhanga kurusha undi.

Muhire Kevin yagize icyo atangariza Inyarwanda, aho yasabye Niyibizi gushaka umwanya ubanza mu kibuga mbere yo kuvuga byinshi. Yagize ati: “Kuba Ramadhan avuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo, ahubwo ni we kibazo kuko ni umusimbura. Kuvuga udakina ni cyo gihombo.” Ibi byagaragaje ko atemera ko Niyibizi yagira uruhare rukomeye mu mukino atarabanza kuba umukinnyi wa mbere mu kibuga.

Niyibizi Ramadhan ntiyabyihanganiye, maze abinyujije kuri RadioTV10 amusubiza avuga ko na we ari umukinnyi ukina kandi ko atari byo kumugereranya n’abadasohoka mu kibuga. Yanavuze ko yitwaye neza mu mukino ubanza kandi ko abasesengura umupira babyemera. Yanenze Muhire Kevin avuga ko ataratsinda igitego muri derby, bituma ashidikanya ku kuba ari umukinnyi ukomeye.

Iyi mpaka yanageze no ku batoza, aho umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza muri shampiyona. Ibi ntibyashimishije Niyibizi, wavuze ko hari abandi bakinnyi benshi bamurusha, nka Muhadjiri. Nubwo hari amagambo menshi, Niyibizi yavuze ko nta kibazo afitanye na Muhire mu buzima busanzwe, ahubwo ibi ari amagambo ashingiye ku mupira w’amaguru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Nyamirambo habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka itwara abagenzi -Amafoto