Abahanzi bo mu gihugu cy’u Burundi ntibumva impamvu barutishwa abahinzi b’abanyarwanda mu bitaramo bigiye bitandukanye bitegurirwa hariya iwabo.
Mu mpera z’umwaka wa 2022 ibendera ry’urwanda ryarazamutse mu Burundi binyuze mu bitaramo Abanyarwanda bahakoreye, ibyo bitaramo bahakoreye ntibyashimishije abahanzi bo mu Burundi.
Nyuma yo gutaka kw’abahanzi bo mu Burundi bavuga ko batsikamirwa n’abahanzi bo mu Rwanda, byageze ku rwego abahanzi b’i Burundi bakora igitaramo kimeze nk’imyigaragambyo cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2022.
Ni igitaramo cyahuje abafite amazina akomeye mu muziki w’i Burundi mu rwego rwo kwereka itangazamakuru, aba DJs ndetse n’abategura ibitaramo ko nabo bakunzwe ndetse badakwiye kurutishwa cyane abahanzi bo mu Rwanda bigaruriye ikibuga cy’iwabo.
Icyatumye ibi byose bibaho ni ibitaramo byo guherekeza umwaka wa 2022 byabereye i Bujumbura, bitumirwamo abahanzi benshi bo mu Rwanda.
Muri ibyo bitaramo twakubwiramo nk’icyatumiwemo Mike Kayihura yahataramiye ku wa 28 Ukuboza 2022, Israel Mbonyi ahataramira ku wa 30 Ukuboza 2022 na tariki 1 Mutarama 2023 mu gihe Davis D na Juno Kizigenza bari batumiwe mu gitaramo cyo ku wa 31 Ukuboza 2022.