in ,

Intambara ikomeye yatangiye hagati y’ikipe ya Manchester United na Fc Barcelona(Inkuru irambuye)

Ikipe ya Fc Barcelona yagaragaje guhuzagurika gukomeye mu gihe cy’igura ry’abakinnyi aho nyuma yo gutakaza umunya Brasil Neymar Jr, bahuzaguritse mu gushaka umusimbura, bikaza no kubaviramo kugura abakinnyi batishimiwe cyane n’abafana kurusha abo bashakaga. Ikipe mu busanzwe yashakaga kugura Philippe Coutinho na Angel Di Maria, biza kurangira iguze Ousmane Dembelee na Paulinho w’umunya Brasil. Kurubu rero nyuma yo kwijujuta kw’abafana iyi kipe ikaba yafashe icyemezo cyo kujya mu rugamba rwo gushaka umukinnyi ukomeye ushobora kwishimirwa n’abafana mu gihe yaba ageze i Catalunya.FBL-GER-CUP-AUDI-ATLETICO-MADRID-NAPOLI

Amakuru dukesha ikinyamakuru Evening Standards aravuga ko ikipe ya Fc Barcelona yatangiye urugamba rukomeye aho irusangiye na Manchester United rwo gushaka umukinnyi Antoine Griezman umufaransa ukinira ikipe ya Atletico Madrid. Iyi kipe ya Fc Barcelona nkuko amakuru ava mu buyobozi bwayo abitangaza ikaba yiyemeje gushyira Miliyoni 100 z’amapound kuri uyu mukinnyi Griezman kugirango irebe ko yamwigarurira mu kwezi  kwa mbere ku mwaka utaha mu isoko ry’abakinnyi rimara ukwezi kumwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo akomeye Neymar yabwiye uwahoze ari umuyobozi we isi yose ikumirwa

Irebere hano ukuntu umuhango wo kwakira Kylian Mbappe mu ikipe ya PSG wahuruje isi wagenze(Video)