Ese iyo umaze gukizwa, cyangwa reka tuvuge igihe wakiriye Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza mubuzima bwawe, cyangwa igihe cyose wiyemeje kureka icyaha ugaharanira gukorera ijuru biba birangiriye aho?
Iyo uganiriye n’umwe mubantu batarakizwa bafite umuntu ukijijiwe iwabo wenda umubyeyi cyangwa umuvandimwe, ukamubaza ibyo gukizwa akenshi uzumva akubwira ko ” Njye mbona kanaka amaze gukizwa asenga cyane, akanga kurya rimwe na rimwe ariko mbona ntazi kuko rimwe na rimwe avuga nabi, arirata, ibintu byose abyita dayimoni….., njye ibyo hoya ntibimfasha kuko niba nkoze ikintu akandakarira cyane rimwe na rimwe agahita ambwira ngo dusenge simbona ko aribyo bizatuma nanjye nkizwa”…..uru ni urugero mfashe gusa wenda nawe waganiriye n’undi umeze uko afite uko yakubwiye cyangwa ari wowe umeze ko!
Icyo ibi bisobanuye ni iki?
Ni uko wowe wakijijwe, uba waremeye kwica kamere z’icyaha cyangwa kwica kamere muntu kuko uba wimiste kamere y’Imana (ubugwaneza, guca bugufi, …), ukagira umwete wo gushaka no kurushaho gusa nka Yesu mumico, mumyifatire, mumivugire no mumigenzereze (ibikorwa) kugirango Yesu Kristo wakiriye mubuzima bwawe abashe kugaragarira abatamuzi kugirango babashe kumumenya, abataramwumva bamwumvire muri wowe biciye mumbuto werera abo batamuzi cyangwa bataramubona maze babashe kunyoterwa no gusonzera kwakira Yesu mubuzima bwabo ariko guhindukira tuvuga.
Rero igihe cyose ukiriho hano kwisi, wowe wakijijiwe si igihe cyo kwinezeza n’ibyisi cyangwa kwiyemera wumva ko buri muntu wese ari dayimoni cyangwa umukobanyi, ukirata cyane ukanga no gusangira n’abantu ubacira imanza mumutima wawe, s’ibi twahagariwe! Nibyo, tugomba kwirinda ibyo dusangira nabo, cyangwa uko tubana nabo (abatarakizwa) ariko igikomeye n’uruhare rwawe kugirango abo ngabo nabo babashe kwifuza kwakira Yesu babibwirijwe n’imbuto wabereye (Yesu yasangiraga n’abanyabyaha, akemera indaya zimwegera, uko yabakiraga bahita bamwizera maze bagakizwa).
Dore inshingano zacu abakristo, ni ukunga abantu n’Imana. Yesu yatubikije ijambo ry’umwuzuro (reconciliation) bivuga ko twabaye intumwa mucyimbo cye, ari nako tugomba kunga abantu n’Imana. Abarengana tukabarenganura, abababaye tukabagezaho ijambo ry’ihumure, abatazi Imana tukayibabwira kuko ntibayimenya batayibwiwe, tukagera kubanyantege nke, nigisumbyeho tukihanganira ibitugerageza, n’abadakomeye mukwizera ntitubacire urubanza ahubwo tukabunganira, tukirinda impaka, tukera imbuto z’umwuka wera nkuko handitswe mubagalatiya 5:22 — Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka).