in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Innocent

Amazina

Innocent ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “udafite icyaha”.

Ibiranga ba Innocent

Ni umuntu uvuga amagambo menshi, usanga azi kuganira guhera ku bana,abagore kugeza no ku basaza.

Ni umuntu woroshye cyane, uyoborwa n’amarangamutima haba mu gukora neza cyangwa nabi, iyo yishimye yaguha nibyo atunze ariko iyo arakaye yangiza byinshi.

Ni umuntu ukunda kwiha intego, ntapfa kurambirwa kandi azi gushishoza. Ntabwo ajya apfa kwibagirwa kandi ibyo biramufasha kuko mu kwiga kwe bimworohereza gufata no kwibuka vuba ibyo yize.

Iyo agiye mu kintu agishyiraho umutima ku buryo utapfa kumuhindura ngo agukundire.

Azi gukunda kuko aba azi kuvuga no kwemeza, ibyo bituma usanga abakobwa babimukundira cyane.

Akunze kuba umunyamibare, umunyabugenge,ukunda ibidukikije, umwubatsi n’ibindi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Isaac

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Iris