Kuri iki cyumweru dusoje nibwo ku rusengero rwa ADEPR Rubona ,habereye umuhango wo kwerekana ku mugaragaro Girimbabazi Xavier usanzwe usengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwayo rwa Nyagatare ,Rukoma n’umukunzi we Nirere Egidie usanzwe ufite ikibazo cyo kutagira amaguru bitegura kubana nk’umugore n’umugabo .
Ni umuhango waranzwe no gusengerwa kwaba bombi ndetse no guhabwa imigisha n’abashumba ,mu kwitegura ubukwe bwabo ,ariko kandi bahabwa na gasopo yo kutongera kugira aho bahurira ngo babe bahana avance nk’uko bijya bigenda ku bantu bamwe na bamwe.
Ntago muri uyu muhango higeze hatangazwa igihe cya nyacyo ubukwe bwa Xavier na Egidie buzabera ,icyakora imyiteguro yo ikaba irimbanije.
Egidie azwiho kutagira amaguru ariko kandi bikaba bitarigeze bimuca intege zo kubyinira Imana no kuyikorera mu itorero rye rya ADEPR Rubona.
SOURCE: Zaburi Nshya