in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkwano zatumye ubukwe bupfa ku munota wa nyuma.

Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, ubwo abo kwa Sebukwe wumusore bahamyaga ko imkwano zatanzwe zidahagije.

Ibi byabereye mu karere ka Nyagatare kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, gusaba no gukwa byari bubere mu Murenge wa Matimba nyuma abageni bagasezeranira mu Mujyi wa Nyagatare ari naho bari gutura.

Niyomwungeri Jeremie wimwe umugeni yatangaje ko yari amaze imyaka itatu akundana n’umukobwa bari hafi kurushinga. Yavuze ko abizi neza ko uwo mukobwa amukunda ngo kuko bacanye muri byinshi bikomeye, gusa ngo icyatumye amubenga ni umuryango we wagaye inkwano yatanze.

Yavuze ko kuwa Gatandatu mu gitondo biteguye bagiye kujya mu mihango yo gusaba no gukwa, ahamagaye umukobwa kuri telefone agasanga nimero ye itariho, mu gukomeza kugerageza guhamagara abavandimwe ngo bamubwiye ko ntawuhari bamusaba kutajya mu mihango yari iteganyijwe.

Ati “ Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.”

Yakomeje agira ati “ Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we nibwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke, bikomeza gutera impagarara tugeze aho dusaba ko twahaguruka tukajyayo baratwangira ngo tubireke.”

Yakomeje avuga ko byageze saa cyenda z’amanywa bafata umwanzuro bajyayo basanga umuryango w’umukobwa wose wateranye ubabwira ko inkwano batanze idashobora guhagurutsa umukobwa wabo.

Ati “ Nari numvikanye n’umukobwa ko nzamukwa ibihumbi 500 Frw kuko niyo nari kubona, rero batubwiye ko nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n’inka ebyiri, nta kintu kindi bansabye kongeraho umuryango wanjye nawo ufata icyemezo cy’uko badusubiza amafaranga twakoye bikarangira.”

Niyomwungeri yavuze ko kuba ubukwe bwe bwarapfuye ku munota wa nyuma byamuhungabanyije cyane.Uyu musore yari yaramaze kubaka inzu yagombaga kubanamo numugeni we.

 

 

 

 

Src igihe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakoreye ibidasanzwe umugabo we nyuma yo kumenya ko yabyaranye n’undi mugore.

Wa mukobwa uri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yatwitse instagram